Connect with us

Breaking

Ibya Byiringiro lague byo gukina i Burayi byabaye agaterera nzamba.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC , Byiringiro Lague wari wagiye mu igereragezwa mu gihugu cy’Ubusiwisi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri yitwa Neuchatel Xamax FC, byamaze kwanga uyu  mukinnyi agomba kugaruka mu ikipe ya APR FC.

Ku wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, nibwo uyu musore ukina aca ku ruhande mu busatirizi, yafashe indege imwerekeza ku mugabane w’i Burayi mu Busuwisi. nubwo bitigeze bivugwa ariko uyu mukinnyi

yari yagiye mu igeragezwa mu gihe , hari abavuze yagiye gusinya amasezerano.

Mu byumweru bibiri Byiringiro Lague yari amaze mu ikipe  Neuchatel Xamax FC ari mu igeragezwa , iyi kipe  yamaze kumubwira ko yasubira mu ikipe ya APR FC.

Mu butumwa Byiringiro Lague yashyize kuri Instagram ye yavuze ko APR FC itigeze imwima amahirwe yo gukina iburayi ahubwo we ku giti cye ko yabonye amahirwe ntayabyaze umusaruro.

Byiringiro Lague w’imyaka 21 y‘amavuko, yageze muri APR FC avuye mu Intare FC nayo yagezemo avuye muri Vision FC yamureze kuva ari umwana muto.

Byiringiro Lague ni numukinnyi w’ Amavubi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking