Connect with us

Sports

Ibya Nishimwe Blaise na Rayon Sport bikomeje kuyoberana.

Nyuma yuko Blaise Nishimwe yandikiye Rayon Sport ayisaba gusesa amasezerano ikipe yamusubije imubwira ko bidashoboka.

Amakuru avuga ko ubwo uyu musore ubwo yhasinyaga yahawe miliyoni 1.5 muri Miliyoni 4 yari yaguzwe, ubwo basozaga umwaka bishyurwa ukwezi kwa Kamena, iyi kipe ku bakinnyi ifitiye amafaranga ya recruitment yagiye ibishyura make kuri ayo mafaranga, na Blaise akaba yari umwe muri abo.

Iyi baruwa yasinyweho na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko ku ngingo yo kwicara bagakora amasezerano mashya batarimo kuyumva neza, ariko ngo niba ashaka gusesa amasezerano agomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano ye.

Iti “ku bijyanye n’ibyo usaba byo gukora amasezerano mashya, nubwo tutabashije kumva neza niba ibaruwa yawe igamije gusesa amasezerano asanzwe, biramutse ari uko biteye, turasanga ku bwa Rayon Sports ari nta mpamvu ifatika yo gusesa amasezerano agifite imyaka 2 ariko mu gihe byaba bikozwe mu bushake bw’uruhande rumwe gusa, hakaba hakurikizwa ingingo ziteganywa mu masezerano zijyanye n’isesawa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.”

Amakuru yandi avuga ko amasezerano ya Blaise Nishimwe avuga ko mu gihe umukinnyi yifuje gusesa amasezerano atanga igihe cy’ukwezi ubundi impande zombi muri uko kwezi zikicara zikaganira uko ikibazo cyakemuka.

Uyu mukinnyi ukina mu kibiga hagati, amakuru avuga ko arimo gushaka uko yatandukana n’iyi kipe ngo yerekeze muri APR FC yamweretse ko imwifuza ariko Rayon Sports ikanga kumurekura kuko agifite amasezerano y’imyaka 2.

Blaise ntakozwa ibyo kongera gukinira muri Rayon sports.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports