Connect with us

Entertainments

Kimenyi Yves na Miss Muyango bakomeje kwibasirwa nyuma yo kugaragaza ko bagiye kwibaruka.

Mu Cyumweru gishize nibwo Miss Muyango Claudine yashyize hanze ifoto ye imugaragaza atwite ndetse ko ari hafi kwibaruka, ni mu gihe Kimenyi yari yamwambitse impeta ya fiancailles muri Gashyantare 2021 ariko ubukwe bukaba butari bwaba.

Ibi bikaba bitakiriwe neza na bamwe aho hari nk’umwe woherereje ubutumwa Muyango amutuka amubwira ko asebeje abandi ba nyampina ngo iyo abanza agasezerana imbere y’amategeko.

Ubu butumwa Muyango yashyize kuri Instagram Stories ariko agahita abusiba, buba bumubwira icyo yibazaga ajya kuryamana na Kimenyi nta gakingirizo, uburyo umuntu nka Nyampinga agiye kubyara umwana w’ikinyendaro, ndetse anamwita ko ari indaya.

Ubu n’ubutumwa muyango yandikiwe numuntu kuri Instagram.

Kimenyi Yves akaba yabwiye umukunzi we ko yabareka bagakomeza kujajwa kuko byose ari ishyari kandi ufite ishyari rimwica.

Ati”ishyari ni ikintu kibi, kandi iyo urifite upfa nabi. Turakundana kandi Imana ihari ku bwacu. Muvuge ibyo mushaka! Dutewe ishema nabo turibo kandi ntimwadukoraho, Uwase Muyango bareke sha bakomeze bajajwe, njyewe ndagukunda cyane.”

Muyango akaba yamusubije ko amukunda cyane kandi yakoze kumuba hafi, n’aho ngo amagombo yo barayamenyereye

Ati “Ndagukunda cyane kandi urampagije, warakoze guhagararana nanjye iyi myaka yose itambutse, uri umugabo nkunda ibyaba byose, amagambo yo twarayamenyereye.”

Miss Muyango Claudine yishimiye umwana afitanye n’umuzamu Kimenyi Yves.

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango Uwase, rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe buri umwe ntatinya kugaragariza undi amarangamutima cyane cyane mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakaba banashyize hanze amafoto yerekana ko bagiye kwibaruka imfura yabo.

Taliki ya 17 nibwo Muyango Claudine yashyize hanze ifoto igaragaza ko atwite.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments