Connect with us

Sports

Kakule Mugheni Fabrice yasinyiye As Kigali yamwifuzaga cyane.

Nyuma yo kumvikana n’ikipe ya As Kigali bigahurirana nuko muri Kenya bitari bimeze neza Mugheni yerekeje muri As Kigali.

Kakule Mugheni Fabrice wakiniraga ikipe ya AFC Leopard yo mu gihugu cya Kenya yamaze kumvikana anasinyira ikipe ya As Kigali imyaka ibiri.

Iza rya Mugheni Fabrice muri As Kigali ntago bitunguranye cyane kuko amakuuru yatangiye gusakara ubwo uyu musore yabwiraga itangazamakuru ko atishimiye uko afashwe muri Kenya mw’ikipe ya Leopard yari amazemo umwaka aho yavugwaga ko adahembwa Ku gihe binavugwa ko amakipe ya hano mu Rwanda amwifuza harimo Rayon sport yahozemo,Kiyovu ndetse na As Kigali birangiye imwegukanye.

As Kigali yemeje amakuru ko yasinyishije Mugheni kuri Twitter.

Kakule Mugheni Fabrice ni umukinnyi ukomoka muri RDC ariko akaba yarakuriye mu Rwanda n’umuryango we bivugwa ko uhaba akaba akina hagati mu kibuga akaba ayaramenyerewe mu makioe menshi ya hano mu Rwanda arimo Kiyovu,Rayon,Police akaba amaze kumvikana na As Kigali imyaka ibiri avuye muri Kenya yari amaze umwaka.

Perezida wa As Kigali ari na Mugheni fabrice.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports