Connect with us

Sports

Niyonzima Haruna yasinyiye As kigali.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yamaze kumvikana n’ikipe y’umugi wa kigali kuyikinira umwaka utaha w’imikino.

Umuyobozi ‘ikipe ya As Kigali Shema Fabrice yavuze ko haruna umwaka utaha w’imikino azaba ari umukinnyi wa AS Kigali ndetse ko ashobora gutangazwa bidatinze.

Ati “mu mwaka utaha w’imikino Haruna Niyonzima muramubona muri AS Kigali. Nta gihindutse uyu munsi byose birarangira inkuru irabararaho.”

Haruna Niyonzima uherutse gusezerwaho muri Yanga, agiye kugaruka muri iyi kipe yaherukagamo muri 2019 aho batandukanye mu Kuboza k’uwo mwaka ajya muri Yanga, ni nyuma yo kuyikinira amezi atandatu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports