Connect with us

Breaking

Nyuma y’ igihe kirekire atagaragara mu kibuga ubu ikipe Buteera Andrew azerekezamo yamenyekanye.

Ikipe ya APR FC yamaze gutiza umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati asatira, Buteera Andrew mu ikipe ya AS Kigali.

Buteera Andrew wari usigaje umwaka w’amasezerano muri APR FC, ntabwo yahiriwe n’umwaka ushize w’imikino kuko yagize imvune yatumye amara umwaka wose adakinnye.

Nyuma yo gukiruka imvune, ikipe ya APR FC ikaba yafashe umwanzuro wo kumutiza mu ikipe ya AS Kigali umwaka umwe yari asigaranye.

Nkuko Bayingana akaba umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mur’ iyi kipe yabitangaje.

Buteera Andrew yinjiye muri APR FC muri 2013, ni nyuma yo gutandukana na Proline FC yo muri Uganda, akaba yarageze mu Rwanda muri 2011 yitabiriye ubutumire bw’Amavubi atarengeje imyaka 11 yakinnye igikombe cy’Isi.

Buteera Andrew agiye kujya murI AS KIGALI.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking