Connect with us

Breaking

Nyuma yo gusifura umukino w,Ubwongereza na Chile, umunyarwandakazi Mukasanga Salma akomeje kwandika amateka.

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunya-Rwandakazi Mukansanga Salma Rhadia, yabaye Umunyarwanda wa mbere usifuye Imikino Olempike ndetse wanakoresheje ikoranabuhanga rya VAR mu mukino wahuje  uBwongereza na  Chile.

Imikino Olempike yatangiye kuri uyu wa gatatu ubwo hakinwaga imikino w’umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori , aho Umunyarwandakazi Mukansanga Salama yayoboye umukino Bwongereza bwatsinzemo Chile ibitego 2-0 .

Imikino Olempike izatangira ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu nibwo ibirori bizatangiza iyi mikino bizaba.

Imikino Olempike izakinwa mu mikino myinshi itandukanye harimo n’umupira w’amaguru.

Mukansanga Salima yasifuye umukino wo mu itsinda E wahuje Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza n’iya Chile i Sapporo mu Buyapani. Umukino warangiye Ubwongereza butsinze Chile ibitego 2-0

Mukansanga Rhadia Salma uri gusifura muri iyi mikino ya Olempike , yaherukaga gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 kizabera  muri New -Zealand

Mukansanga Salama kandi yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019 n’icya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu 2019.

Mu mpera z’umwaka wa 2020, uyu musifuzi  yashyizwe mu basifuzi 20 babigize umwuga muri Afurika, bazajya bahembwa na CAF mu gihe cy’umwaka umwe.

Mukasanga Salma areba kuri VAR

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking