Connect with us

Breaking

Nyuma yo gutsindwa igeragezwa APR FC irateganyiriza iki Byiringiro Lague?

Nyuma y’uko Byiringiro Lague atsinzwe igeragezwa muri Neuchâtel Xamax FCS mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bwiteguye kuvugana n’indi kipe yamubenguka akiri hariya ariko mu gihe itaboneka biteguye kumwakakira kuko akiri umukinnyi wabo.

Muri Gicurasi 2021 nibwo uyu mukinnyi yerekeje muri iki gihugu gukora igeragezwa mu ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS, yagarutse mu Rwanda abantu bose bazi ko yatsinze igeragezwa cyane ko yanitangarije ko yamaze gusinya imyaka 2.

Mu ntangiriro z’uku kwezi yasubiye muri iki gihugu abanyarwanda bazi ko agiye gukinira iyi kipe, benshi batunguwe no kumva ko uyu musore yatsinzwe igeragezwa kandi byari bizwi ko yasinye.

Brig Gen Firmin Bayingana, akaba umuyobozi wa APR FC wungirije yatangarije Royal FM ko Lague atigeze atsinda igeragezwa ko bwa mbereyatsinze ikizamini kiri tekinike ariko icy’imbaraga kikamutsinda ari cyo yari yasubiyeyo gukora.

Ati “Lague ntabwo yigeze atsinda igerezwa na mbere, igeragezwa riri tekinike yararitsinze, atsindwa ikizamini cy’imbaraga(physical test), ubwo rero mbere agaruka bari bamuhaye amahirwe yo kuzamura urwego rw’imbaraga ze, ndetse mu gihe yamaze aha yashakiwe umuntu umukurikirana, mu gihe abandi bari mu kiruhuko yakomeje imyitozo y’imbaraga.”

“Lague rero asubiyeyo, byagaragaye ko ikizamini cy’imbaraga atagitsinze ariko nagira ngo mbabwire ntabwo yigeze anayitsinda mbere, ahubwo bamuhaye amahirwe yo kongera urwego rwe bijyanye n’imbaraga z’umubiri, ubwo yari asubiyeyo yari agiye mu kizamini cy’imbaraga, batangaje ko yagitsinzwe.”

Yakomeje avuga ko n’umukinnyi ubwe yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa ndetse yabonye aho byapfiriye.

Yavuze kandi ko umukinnyi akiri mu Busuwisi ndetse hagize ikipe imubenguka akiri yo yavugana na APR FC nta kibazo.

Ati “kimwe n’uko hari ikipe yamubenguka akiri hariya, yatuvugisha nta kibazo, birashoboka ko iriya kipe bigendanye n’ubukungu yavuga iti urugero twifuza ko yaba ariho muri physical ntabwo ari rwo, ariko bikajyana n’ibyo by’imitungo muvuga kuko muzi uburyo iki cyorezo cyangije byinshi, iriya kipe rero ishobora kutamwakira ariko hakagira indi imubenguka, twavugana nta kibazo ariko itanabonetse Lague azagaruka kuko ni umukinnyi wa APR FC.”

Byiringiro Lague wazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye mu Intare FC, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.

Byiringiro Lague kugeza ubu ntiharamenyekana ikipe azakinira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking