Connect with us

Breaking

Nyuma yo kutajya muri Tanzania APR FC ishobora kwerekeza muri Maroc.

Nyuma y’uko APR FC itazitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania, iyi kipe iri mu myiteguro yo kuba yajya gukorera imyitozo ibanzirirza shampiyona muri Maroc.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangaje ko itakitabiriye imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania kuva tariki ya 1 kugeza 15 Kanama 2021 kubera ingamba zo kwirinda iki cyorezo z’iri mu Rwanda.

Nubwo iyi kipe itazitabira iyi mikino, amakuru ISIMBI yari ifite n’uko muri gahunda iyi kipe yari ifite kwari ukwitabira iyi mikino, yarangira igahita ifata rutimikerere yerekeza muri Maroc kwitegurirayo(pre-season) umwaka utaha w’imikino wa 2021-22.

Amakuru kandi Ahobite yamenye ni uko iyi kipe irimo gukora ibishoboka byose ngo mu kwezi gutaha tariki ya 15 izabe iri muri iki gihugu kuhitegurira cyane ko ifite n’amarushanwa nyafurika ya CAF Champions League izitabira.

Umuyobozi wa APR FC wungirije, Brig Gen Firmin Bayingana agaruka kuri iyi ngingo yabwiye Royal FM ko icyo kintu nk’ikipe batarakiganiraho ariko bafitanye ubufatanye n’ikipe ya gisirikare muri kiriya gihugu ya FAR Rabat bityo ko bishoboka ko bajyayo ariko byose bizaterwa n’uko icyorezo gihagaze.

Ati “Icyo kintu ntabwo turakiganiraho uretse ko hari ikipe ya gisirikare ya hariya dufitanye umubano mwiza, ariko byose birumvikana ko ibyo bishobora kuba byabaho nk’uko nabo bashobora kuza tukabakira kubera umubano uri hagati y’amakipe yombi.”

“Byose bizaturuka kuri iki cyorezo ko gicishije make ariko ibyo nta n’inama twabikoreye uretse ko nzi neza ko hari ikipe dufitanye umubano hariya ku buryo no mu byo dushobora gukorana n’ibyo byajyamo.

Amakuru avuga ko guhera tariki ya 1 Kanama 2021, ikipe ya APR FC izatangira imyitozo ariko ku buryo bw’umukinnyi ku giti cye aho azaba yikoresha imyitozo imwongerera imbaraga.

APR FC irateganya gutangira imyitozo vuba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Breaking