Connect with us

Sports

Perezida wa As kigali yavuze impamvu bahinduye logo y’ikipe.

Ikipe ya AS Kigali yamaze guhindura ikirango cyayo mu rwego rwo kugaragaza isura nyayo ya Kigali, ndetse ngo hari n’umushinga wo guhindura izina ry’iyi kipe ikaba Kigali FC.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo iyi kipe binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, AS Kigali yatangaje ko yamaze guhindura ikirango cyayo.

Ubusanzwe AS Kigali yari isanzwe ifite ikirango gikoze mu ibara ry’icyatsi n’umuhondo harimo igikombe giteretseho umupira ubundi handitseho izina ry’iyi kipe rya AS Kigali.

Mu kirango gishya cy’iyi kipe hingajemo Ubururu bwijimye harimo n’akarongo k’umuhondo, hagati harimo ishusho ya Kigali Convention Center, ku ruhande hariho imigongo ni mu gihe hananditsemo 1999 igihe iyi kipe yashingiwe aho yatangiye yitwa Les Citadins.

Shema Fabrice yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko impamvu y’ibi byose ari mu rwego rwo kugaragaza isura nyayo ya Kigali, ku buryo n’umuntu ashobora kubona ikirango akisobanurira akabona umwihariko wa Kigali.

Ati “Ntabwo twahinduye amabara urebye, habagamo ubururu, umuhondo, akenshi twambaraga n’icyatsi. Urebye neza, umuhondo n’ubururu ni yo twashyize imbere kugira ngo yiganzemo ariko nitubereka uko imeze yose, icyo cyatsi muzakibona ahandi.”

“Ubururu busobanura ikintu cy’umwimerere kandi cyiza, umuhondo usobanura umucyo kugira ikintu kigaragare kigere kure, turabizi ko icyatsi tukigira ariko ni zo mpinduka.”

Kuba bahindura imyambaro bambaraga ikajya mu mujyo w’aya mabara ari muri logo, yavuze ko n’ubundi buri mwaka ikipe ihindura imyambaro, ngo hazahinduka byinshi ariko Logo yo ntizahinduka.

Si izi mpinduka gusa zabaye kuko iyo urebye muri iki kirango gishya, iyi kipe yongeyemo FC(Football Club), ni mu gihe yari imenyerewe yitwa AS Kigali gusa, ibintu yavuze ko byatewe n’uko hari igihe abantu bajyaga bayoberwa AS Kigali icyo ari cyo.

Ati “urumva hari nk’igihe umuntu yavugaga AS Kigali ntibahite bumva ibyo ari byo ariko iyo uvuze AS Kigali FC bahita bamenya ko ari ikipe y’umupira w’Amaguru.”

Ikirangantego gishya cya As kigali.

Kuba iyi kipe izahindura izina ikaba yaba Kigali FC, avuga ko biri mu mishinga irimo kwigwaho ku buryo iyi kipe ifite ubuzima gatozi yazakurwa muri RGB ikajya muri RDB ikagakora nka Kompanyi.

Iyi kipe yashinzwe ku gitekerezo cy’Umujyi wa Kigali mu 1999 yitwa Les Citadins, 2004 yahise iba Kigali City FC, 2006 iyi kipe yivanze na Renaissance FC iba Association Sportive de Kigali (AS Kigali).

Imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri; mu 2013 no mu 2019 na Super Coupe inshuro ebyiri; mu 2013 na 2019. AS Kigali kandi ikaba izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports