Connect with us

Breaking

R. Kelly yongeye gushinjwa gufata ku ngufu umwana w’ umuhungu.

Umuririmbyi w’ igihanganjye wo muri Amerika R. kelly, yongeye gushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu, ubu rero hakaba hajemo icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’ umuhungu w’ imyaka 17.

Abacamanza bashinja uyu muririmbyi ko yafashe ku ngufu uyu mwana bahuriye mu nzu ifatigwamo ibyom kurya yo muri Chicago, hari muri 2016.

Bashaka ko ibyemezo by’ ibi byaha hamwe nk’ ibindi nkibi ashinjwa ariko bitaracirirwa urubanza, ko byakumvwa mu gihe R .Kelly azaba yitaba urukiko mu kwa munani.

R. Kelly arahakana ko atigeze ahohotera umuntu n’ umwe, aba mwunganira bakaba bataragira icyo batangaza kuri ibi birego bishya.

Umuririmbyi R. Kelly yigeze gutsindira igihembo cyiswe Grammy Awards gihabwa abanyamuziki nabahanga mu by’ umuziki muri Amerika, yitezwe kugera imbere y’ ubutabera i New York mu kwezi gutaha.

Mu byo ashinjwa harimo gusambanya abana, gukora amashusho y’ urukozasoni, uburiganya no kurushya ubutabera.

Uyu muririmbyi amaze hafi imyaka ibiri muri gereza ategereje gucirirwa urubanza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking