Connect with us

Sports

Rubanguka Steve yabonye ikipe shya mu kiciro cya mbere muri Cyprus.

Rubanguka Steve wakiniraga ikipe ya AE Karaiskakis muri Greece yabonye ikipe shya mu kiciro cya mbere muri Cyprus.

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyaRwanda Steve Rubanguka wakinaga hagati mu kibuga mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’ubugereki yabonye ikipe shya nyumaa yo kwitwara neza mu gihe yaramaze muri Greece.

Rubanguka yasinye amasezerano mw’ikipe yitwa Ermis Arradipou ikina ikiciro cya mbere muri Cyprus nyuma yo kubifashwamo n’abashinzwe kumushakira ikipe(agents) ubu yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wiyi kipe yambara umukara n’umutuku.

Umunyarwanda Steve Rubanguka ni umukinnyi mushya wa Ermis Arradipou.

Uyu ni musore ufite igihagararo kiza unazwiho gukinisha imbaraga hagati mu kibuga aho bita kuri gatandatu nkuko yabigaragaje ubwo yahamagarwaga mw’ikipe y’igihugu amavubi kuva yahamagarwa muri 2018 nubwo adakunda guhabwa umwanya wo kubanza mu kibuga nubwo ubu agiye kwitabwaho kubera ko yerekeje mu kiciro cya mbere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports