Connect with us

Sports

Rwabuze gica hagati ya Munyakazi Sadate n’umunyamakuru Sam Karenzi.

Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport Munyakazi Sadate akomeje guterana amagambo n’umunyamakuru Sam Karenzi ku mbuga nkoranyambaga.


Babinyujije ku rubuga rwa twitter aba bombi bakoresha cyane ndetse banakurikiranywe n’abantu benshi bongeye gukozanyaho baterana amagambo ubwo Sadate yasaga nk’ushotora Karenzi ku kuba ikiganiro yari ayoboye kuro radio10 cyizwi nk’Urukiko cyakuweho kitazongera kumvikana ndetse uyu munyamakuru atazongera kugikora.


Munyakazi Sadate yafurije mahirwe abakoraga urukiko ku zindi nshingano bahawe ageze kuri karenzi avuga ko kwirukanwa ariyo promotion nziza yari akwiriye ibintu uyu munyamakuru atakiriye neza.
Sam Karenzi nawe yahise amusubiza ko ari promotion nziza nkiyo bamuhaye ubwo yakurwagaho ku kuyobora Rayon sport ngo agahabwa inshingano zo kuyobora Funclub.

Munyakazi Sadate n’umunyamakuru Sam karenzi bakomeje guterana amagambo.


Ni kenshi Munyakazi Sadate na Karenzi bagiye badacana uwaka ahanini bitewe n’ibiganiro byacaga mu rukiko binenga imikorere ya Sadate ubwo yari perezida Wa Rayon sport bakVuga ko uyu mugabo ariwe watumye ikipe ijya mu bihe bibi nubu ikirimo ibintu Munyakazi sadate atakiriye neza nawe akajya akomeza guterana amagambo niki gitangazamakuru cyane cyane ikiganiro urukiko byanatumye rufungwa ahanini bitewe nibyavugirwagamo byanatumye abarukoraga bahabwa inshingano zitandukanye batagikorana kuva 10:00.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports