Connect with us

Sports

Ibyishimo byinshi kuri Rwatubyaye watsinze igitego na Nirisarike witwaye neza Muri Conference league.

Mw’ijoro ryo kuruyu wa kane amakipe akinamo abanyarwanda babiri Rwatubyaye na Salomon yakinaga imikino ya Eufa Conference league yari n’iyambere kuraba basore bombi.

Ikipe ya Urtatu Fv ikinamo Nirisarike Salomon ntiyabashije kubona amanota atatu gusa uyu musore akaaba yakinnye iminota yose naho Rwatubyaye atsinda igitego muri bibiri ikipe ye ya Shkupi yatsinze.

Nirisarike yarari mu kibuga ubwo ikipe ye yakinaga na Maribor.

Urtatu Fc yo muri Romania yari yagiye gusura ikipe isanzwe izwi ya Maribor igerageza kwitwara neza gusa Maribor nk’ikipe nkuru iza kuyibonamo igitego cyabonetse mu gice cya kabiri akaba ari umukino umunyarwanda Nirisarike Salomon yabanje mu kibuga anawukina wose.

Fc Shkupi ikinamo myugariro Rwatubyaye Abdul yo yariri mu rugo iza gutsinda ibitego bibiri ikipe ya ni ibitego byatsinzwe na ndetse na Rwatubyaye watsinze icya kabiri mu minota yanyuma y’inyongera.

RwatubyAye nawe Yarari Muri 11 babanjemo anatsinda igitego.

Irushanwa rya eufa Conference league ni ubwambere ribaye rikaba arinabwo bwambere aba bakinnyi babanyarwanda bakinnye irushanwa ryo ku mugabane w’iburayi kandi bose bagenderwaho mu makipe yabo ndetse bombi bakaba bayoboye ubwugarizi bw’amakipe yose.

Urtatu ya Salomon ntibyakunze nubwo uyu mugabo yarari muri 11 babanjemo.
Rwatubyaye abdul akomeje kwitwara neza muri Macedonia.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports