Connect with us

Breaking

Simba yegukanye igikombe Kagere yongera kwigaragaza. Amafoto.

Shampiyona ya Tanzania yaraye ishyizweho akadomo aho ikipe ya Simba SC yaraye ishyikirijwe igikombe ariko rutahizamu w’umunyarwanda ukinira iyi kipe, Meddie Kagere ananirwa kugera ku ntego yari yihaye yo kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Simba SC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yatsindiye cya 2020-2021, kikaba igikombe cya 22 itwaye inganya na Yanga nayo ifite 22, ni nyuma yo gutsinda Namungo 4-0, harimo 1 cya Meddie Kagere, 2 bya Chris Mugalu na 1 cya John Raphael Bocco.

Meddie Kagere wari wihaye intego yo kongera kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona, akabikora ku nshuro ya 3 yikurikiranya, ntabwo yabigezeho kuko iki gihembo cyaje kwegukanwa na kapiteni w’iyi kipe, John Bocco watsinze ibitego 15.

Muri rusange John Bocco yabaye uwa mbere n’ibitego 15, akurikirwa na Chris Mugalu bakinana ufite 15, Prince Dude wa Azam FC afite 14 ni mu gihe Meddie Kagere yabaye uwa 4 aho yatsinze ibitego 13.

Meddie Kagere akaba atarabonye umwanya uhagije wo gukina muri uyu mwaka w’imikino, aho yakunze gukoreshwa nk’umusimbura, akaba asoje n’amasezerano ndetse bikaba bivugwa ko atazongera andi bitewe n’uko nta mwanya wo gukina uhagije abona.

Ni we wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu myaka ibiri itambutse, 2018-2019 yatsinze 23 ni mu gihe 2019-2020 yatsinze 21.Simba SC yegukanye igikombe cya 22 cya shampiyona

Meddie Kagere ashobora gutandukana na Simba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking