Connect with us

Sports

Sugira Ernest yanyomoje amakuru avuga ko yifuza million 40 ngo asinyire Rayon Sport.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu amavubi Sugira Ernest wasoje amasezerano y’intizanyo mw’ikipe ya Rayon Sport yahakanye ibivugwa ku mafaranga yaba yifuza.

Kuruyu wa kane nibwo hiriwe amakuru menshi avuga ko uyu musore yaba yaratse akayabo k’amafaranga million 40 kugira ngo abe yasinyira ikipe ya Rayon Sport andi masezerano.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga Sugira ernest yavuze ko aya makuru atariyo atatse million 40 ngo yongere amasezerano.

Sugira yahakanye amakuru avuga ko yaciye million 40 ati aya makuru siyo.

Kw’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda hari kuvugwa igiciro kinini ku bahindura amakipe ndetse bamwe bakemeza ko bidakwiye ayo mafaranga ari menshi gusa abakinnyi nabo bakavuga ko ayo mafaranga yoss batayahabwa haba hari n’abandi bayaryaho batajya bavugwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports