Connect with us

Entertainments

Abantu 8 barimo Umuhanzi King James na Shaddy Boo batawe muri yombi I Rutsiro.

Police uy’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa kane  yataye muri yombi abantu umunani bakekwaho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID 19 barimo umuhanzi King James ndetse na Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye radiyo Isangano dukesha iyi nkuru ko abantu umunani barimo RuhumuriZa James ndetse na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo bafatiwe Mu karere ka Rutsiro umurenge wa Boneza barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid 19.

Ati: “Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19,batawe muri yombi tariki 29 z’ukwa Karindwi[Nyakanga] bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza”.

CIP Bonaventure akomeza agira ati: “Amazina yose keretse umpaye umwanya nkabanza kuyareba ariko harimo uzwi ku izina rya King James ndetse n’undi uzwi ku izina rya Shaddy Boo, igikurikiraho ni uko bahanwa.”

Aba batawe muri yombi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango mu karere ka Rutsiro.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe   mu turere tumaze iminsi 14 muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’imibare y’abandura COVID 19 yakomeje kwiyongera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments