Connect with us

Sports

Undi mukinnyi w’APR FC agiye kujya hanze.

Nyuma yaho Kapiteni Manzi Thierry na Mutsinzi Ange jimmy berekeje ku mugabane w’iburayi , APR FC igiye gutakaza myugariro wayo ukina kuruhande rw’ibumoso Imanishimwe Emmanuel ugiye kujya gukinira muri Maroc.

Imanishimwe Emmanuel uheruka kongera amasezerano muri APR FC y’imyaka itatu , yamaze kumvikana n’ikipe ya RS Berkane yo mu gihugu cya Maroc. Imanishimwe Emmanuel witwaye neza mu mikino ya CHAN 2020, ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yagera muri 1/4 bagakurwamo na Guinea ariko amakipe menshi yo muri Maroc akaba yaranyuzwe n’uburyo Imanishimwe Emmabuel yitwaye neza muri iyi mikino.

Amakuru Ahobite yamenye ni uko RS Berkane yamaze kumvikana na Imanishimwe Emmanuel kujya gukorayo igeragezwa ry’ibyumweru bibiri, ntagihindutse uyu mukinnyi araza gufata rutema ikirere muri Iki Cyumweru yerekeze muri Maroc.

APR FC ishobora kubura indi nkingi ya mwamba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports