Connect with us

Entertainments

Vestine na Dorcas batandukanye na MiE entertainment bitunguranye.

Nyuma yo kuzamura impano z’abahanzi babiri bavukana aribo Vestine na Dorcas MIE Entertainment yatandukanye nabo ku mpaamvu batatangaje neza.


Kuruyu wa gatatu itsinda rishinzwe gucunga iterambere n’imikore ya Vestine naa Dorcas rizwi nka MIE Entertainment rikuriwe n’umunyamakuru Irene Murindahabi ributse rishyira hanze itangazo ko ritagikorana naba bahanzi kuva uyu munsi.


Mw’itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo Mie entertainment yavuzeko itagikorana naba bahanzi bitewe n’impamvu bo bavuga ko zizatangazwa mu minsi izaza ibi bikaba bitunguye abantu benshi kuko iyi lebel yariri mu bikorwa byo kumurika indirimbo shya yaba bahanzi bise Adonai yanasohokanye n’amashusho byose byakozwe na Mie.

Itangazo MiE yageneye abanyamakuru ku kuba yatandukanye naba bahanzi.


Vestine and Dorcas ni itsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana gusa bakaba baratangiye basubiramo indirimbo z’abandi Murindahabi Irene abashyira mw’itsinda rye rya MiE entertainement kugira bafashe guteza umuziki wabo imbere kandi akaba yaranatumye abantu benshi bamenya iri tsinda ry’abana bakiri bato bakomoka mu karere ka Musanze.


MiE entertainment isanzwe irimo ibindi bikorwa byo guteza imbere umuziki w’abana bakizamuka doreko mubo yafashije harimo Vestine and Dorcas bakunzwe cyane ndetse na Niyo Bosco uzwi cyane we akaba anafite ubumuga bwo kutabona.

Irene Murindahabi uyobora akaba ari na nyiri MiE entertainment.
Vestine na Dorcas bari bari mu kumenyekanisha indirimbo yabo shya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments