Connect with us

Entertainments

Wa mukobwa wambaye hafi ubusa mu ndirimbo ya Juno, ngo burya yahoze muri Korali.

Kayugi Eunice wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza iherutse kuvugisha abatari bacye kubera amashusho yayo y’umukobwa wambaye ikariso y’agashumi, yavuze ko yigeze kuririmba muri Kolari.

Uyu mukobwwa bakunze kwita Ezee Daring, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, yavuze ko yakuze yifuza kwamamara ndetse akaba ubu yaramaze kwinjira no mu buhanzi aho akora injyana ya Hip Hop.

Ngo ntatewe ipfunwe n’ibyavuze ku mashusho y’iriya ndirimbo Please Me yagaragayemo ahubwo we ngo ashyize imbere intego afite ndetse ko biriya yabikoze nk’akazi.

Ati “Ntagitangaje kirimo cyane cyane ku bantu ntakwe tuba tutarakuriye muri Afurika cyane ko twakuze tubona ziriya ndirimbo zo hanze z aba Chris Brown.”

Avuga ko abantu bamututse ariko “kuri we numvaga bari gutakaza igihe cyabo. Kuri we kwari uri kwikorera akazi ke kandi agombq kukarangiza akagahemberwa.

Igitangaje ngo yakuriye mu muryango usenga cyane ndetse na we ubwe akura ari umuririmbyi muri Kolari ariko ko byabaga ari igitutu cy’ababyeyi

Ati “Akenshi nahatirizwaga n’ababyeyi nyine kuko nari ndi muto ndemera ndagenda kugira ngo nge mu murongo w’ababyeyi bashaka kuko n’ubwo bwenge bwo guhangana n’ababyeyi.”

Uyu mukobwa wagarutsweho cyane, nyuma y’uko iriya ndirimbo igiye hanze, yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye akiririmba muri kolari ndetse akaba abyemera ko ari we wayashyizeho yifuza kwereka abantu aho yavuye.

Ngo burya uyu mukobwa yohoze muri Korali.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments