Connect with us

Entertainments

Yolo The Queen aracyari isugi? .Yatanze igisubizo abatari bake baratungugwa.

Yolo The Queen ni umwe mu bakobwa bagezweho mu Rwanda bitewe n’imiterere y’umubiri we ikurura abagabo batari bake, uyu mukobwa yatunguye benshi ubwo yavugaga ko akiri isugi.

Uvuze amazina y’abakobwa b’abanyarwanda barimo gutigisa imbuga nkoranyambaga ndetse bakabengukwa n’ab’ibwotamasimbi, ntuzanemo Yolo The Queen waba wakishe.

Ni umukobwa watangiye kuvugwa cyane umwaka ushize, ni nyuma y’uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.

Ni umukobwa ufite ikibuno kinini gitangarirwa na benshi ariko gikurura abagabo kugeza no kuri Drake, umuhanzi wo muri Amerika aho byagiye bigaragara ko hari ubutumwa yagiye yandikirana n’uyu mukobwa, muri make ateye nk’igisabo.

Ku munsi w’ejo yahaye umwanya abamukurikira ngo bagire ibibazo bamubaza, umwe yamubajije niba akiri isugi, mu kumusubiza agira “yego.”

Yabajijwe kandi niba Yaba afite umukunzi, yagize ati “hari umuhungu w’abandi urimo kwita ku mutima wanjye.”

Ku nkomoko y’imiterere ye n’ikibuno cyakuruye benshi, yagize ati “ni imisemburo ya mama inyiruka mu mubiri.”

Uyu mukobwa wavuze ko ubu ari muri Afurika y’Epfo, yavuze ko umuntu umushimisha mu buzima bwe ari nyina, ni mu gihe igice cy’umubiri we akunda ari amaguru ye.

The Queen amaze kumenyekana cyane.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments