Connect with us

Sports

Amahirwe y’Amavubi yo kubona Monnet-Paquet vuba ashobora kuba abarigwa ku ntoki.

Mu gihe Nta gihindutse mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent azaba yamaze guhamagara abakinnyi agomba kwifashisha mu mu mukino wa Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ni umukino byitwzwe ko utazagaragaramo rutahizamu Kevin Monnet-Paquet ukomeje kwifuzwa n’Amavubi.

Amavubi ari mu itsinda E na Mali, Kenya na Uganda, ni mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

U Rwanda ruzatangira iyi mikino mu kwezi gutaha kwa Nzeri rukina na Mali muri Mali.

Hasigaye ukwezi kumwe ariko ntabwo ikipe y’igihugu irahamagarwa, gusa amakuru Ahobite yamenye ni uko bategereje uburenganzira bwa Minisiteri ya Siporo, ni mu gihe nta gihindutse tariki ya 10 Ukwakira bagomba kuba bamaze kwinjira mu mwiherero bitegura uyu mukino.

Mu bakinnyi bagomba kwitabazwa n’umutoza Mashami, rutahizamu Kevin Monnet-Paquet umaze iminsi wifuzwa n’u Rwanda no kuri iyi nshuro ashobora kutaboneka bitewe n’uko arimo gushaka ikipe nshya, ni nyuma y’uko yatandukanye na Saint Etienne.

Undi mukinnyi utegerejwe ni Rafael York wa AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, uyu we nta gihindutse azitabira ubutumire.

Amahiwe yuko Paquet yakwitabira ubutumire bw’Amavubi vuba ni macye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports