Connect with us

Breaking

APR FC nibasha kwikura muri Somalia, izanivana muri Tunisia?

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’imikino nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederations League yabaye uyu munsi, amakipe yo mu Rwanda, APR FC na AS Kigali imwe yarekeje muri Somalia indi iyerekeza mu Birwa bya Comoros.

Ni tombola yabereye ku cyicaro gikuru cya CAF, i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021.

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda ikiba yatomboye Mogadishu City Club yo muri Somalia, bigaragara ko APR FC ari yo izabanza gusura iyi kipe.

AS Kigali yo izakina CAF Confederations Cup yo yatomboye Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comoros, AS Kigali izabanza gusura iyi kipe.

Biteganyijwe ko imikino ibanza izaba hagati ya tariki 10 na 12 Nzeri 2021, ni mu gihe iyo kwishyura izaba hagati tariki ya 17 na 19 Nzeri 2021.

Gusa kuruhande rwa APR FC urugendo rwo kurenga iri jonjora muri Champions League ntabwo rworoshye doreko nubwo yasezerere Mogadishu City Club izahita icakirana n’ikipe y’ikigugu Etoile du Sahel imenyerewe kandi itinyitse muri aya marushanwa.

As Kigali yatangiye imyitozo.
Haruna Niyonzima numwe mu bakinnyi bitezwe muri iyi mikino.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking