Connect with us

Breaking

Breaking NEWS: Nyuma yo gutandukana na SAINT ETIENNE, Kevin Paquet yabonye indi kipe.

Umukinnyi ukomoka mu Rwanda wakinaga mu ikipe ya SAINT ETIENNE ariwe Monnet Paquet yamaze kubona ikipe shya nyuma y’imyaka 7 yaramaze muri iyi kipe.

Uyu rutayiuzamu wemeye gukinira Amavubi ariko amaso agahera mu kirere, ariwe Monnet Paquet w’imyaka 32, amakuru agera kuri AHOBITE ni uko yamaze kubona ikipe yitwa Arris Limassol mu cyiciro cyambere muri Cyprus.

Uyu mukinnyi yakinnye imikino 16 muri shampiyona yo mucyiciro cy’ambere mu Bufaransa. iyi kipe akaba yasinyemo umwaka umwe ariko ushobora kongerwa.

Uyu mukinnyi ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda yashatswe kuva kera n’Amavubi ndetse nyuma aza kwemera kuyakinira ariko kugeza nanubu nta mukino numwe arayakinira nubwo hari abibazaga ko wenda kuri iyi shuro iheruka mu mikino Amavubi ateganya mu kwezi gutaha yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi wenda yari kuba ahari ariko nabwo byarangiye umutoza w’ ikipe y’ igihugu atamuhamagaye.

Kevin Paquet yabonye indi kipe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking