Connect with us

Entertainments

Bucece, umunyarwenya Nkusi na Fiona bagiye gukorera ubukwe i Rutsiro (amafoto)

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya uzwi cyane hano mu Rwanda hamwe na Miss Mutoni Fiona bari kwtegura gukora unkwe buzabera mu karere ka Rutsiro.

Amakuru agera kuri AHOBITE ni uko ubu bukwe buri gutegurwa mu ibanga rikomeye, ndetse abantu bake batumiwe bazanahagurukana n’abageni mu mujyi wa Kigali, bahawe amabwiriza yo kutazamena ibanga. Nta wemerewe gutanga amakuru, gusakaza amafoto n’amashusho y’ibi birori.

Ubu bukwe buzaba kuri uyu wa 14 Kanama 2021, buzabera mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

Ibanga mu bukwe bwa Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona ntabwo ari rishya, ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 basezeranye imbere y’amategeko muri imwe mu Mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko nawo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika.

Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe nubwo bari baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.

Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y’urukundo.

Nkusi Arthur aritegura ubukwe hamwe na Fiona.

Fiona asanzwe ari umunyamakuru.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments