Connect with us

Entertainments

Davis D,Kavin Kade na Kwizera Olivier, ihere ijisho umukobwa ib’imyamamare byazize

Manzi Shalon, ni izina ririmo kuvugwa cyane mu myidagaduro, ni nyuma y’uko abahanzi babiri bafunzwe kubera we, none n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier akaba yasezerewe mu mwiherero kubera ikiganiro yagiranye n’uyu mukobwa kuri Instagaram.

Shalon Manzi uzwi nka Shazz.91 ku mbuga nkoranyambaga, bwa mbere yumvikanye mu myidagaduro ubwo hafungwaga abahanzi Kevin Kade, Davis D n’umufotozi Habimana Thierry kubera we.

Hari muri Mata 21, Habimana Thierry yafunzwe azira kuba yarasambanyije Shalon tariki ya 19 Mata 2021 ubwo yamutahagana bavuye mu birori ngo agiye kumucumbikira kuko amasaha yari yabafashe.

Davis D yaregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya uyu mwana utarageza imyaka y’ubukure(icyo gihe niko byavugwaga) aho byabereye iwe mu rugo bigakorwa na Kevin Kade, ngo uyu mukobwa akihagera Davis D yarasohotse abaha rugari, byabaye tariki ya 18 Mata 2021.

Yongeye kugaruka mu itangazamakuru mu ntangiriro z’uku kwezi aho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Jules Sentore yitwa ‘Iyizire’, uyu muhanzi yatangiye kuvugirwaho n’abantu bamubwira ko yakoresheje umwana utarageza imyaka y’ubukure ko nareba nabi ari bufungwe.

Shalon Manzi yakoze mu mitwe ya benshi nyuma y’uko Kwizera Olivier baraye bagiranye ikiganiro cya ‘Live’ kuri Instagram yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi yarimo, ni mu gihe bitegura imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 u Rwanda ruzakinamo na Mali na Kenya mu kwezi gutaha.Shalon yakozeho Kwizera Olivier yirukanwa mu mwihereroDavis D(ibumoso) na Kevin Kade(iburyo) baherutse gufungwa bazira uyu mukobwaShalon Manzi umukobwa ushinjwa kugwisha ibyamamare mu mutegoNi umukobwa wavuzwe cyane guhera muri Mata uyu mwaka

Ateye neza ubanza ari nabyo bituma guhakanira ibi byamamare bigorana

Abagera kuri 4 bamaze kwisanga mu bibazo kubera we

Ni umukobwa wavugishije benshi ubwo bavugaga ko atarageza imyaka y’ubukure

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments