Connect with us

Sports

Ese nigute Adil Erradi azatoza imikino ya CAF, nyamara adafie ibyangombwa CAF isaba?

LAPR FC ivuga ko yasabye CAF uburenganzira bwihariye maze umutoza wayo, Adil Erradi akazatoza imikino Nyafurika ya CAF Champions League ahereye k’umukino wa Mogadishu City FC nubwo ibyangombwa bye(license) bidahura n’ibyo CAF isaba.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), iherutse gutangaza ko abatoza bafite ibyangombwa by’ubutoza bitari ibyo muri Afurika(License), bagomba kuba afite ibyangombwa byisumbuyeho, aho yavuze ko umutoza mukuru w’ikipe izakina imikino Nyafurika agomba kuba afite License A ya CAF, ni mu gihe ufite license itari iyo muri Afurika agomba kuba afite licence yiyisumbuyeho(Pro) ya Confrontation aturutsemo, niba ari iya UEFA igomba kuba ari UEFA Pro, n’aho umwungiriza agomba kuba afite License B ya CAF.

Ibi nibyo byagonze umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed ufite License A ya UEFA, aho asabwa kuba afite UEFA Pro.

Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yatangaje ko babimenye hakiri kare ariko basabye CAF ko yabaha uburenganzira bwihariye agatoza kuko na we atabigezemo uruhare yari yaramaze kwiyandikisha kwiga ngo abone UEFA Pro ariko ntiyige kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Adil afite A ya UEFA idahuye n’ibyo, babitubwiye kare, turandika dusaba ubwo burenganzira bwihariye kuko twabagararije ko ikibazo cyabayeho ntabwo cyigeze kimuturukaho, nticyaduturutseho nk’ikipe, nticyaturutse no kuri FERWAFA, ni iki cyorezo, umugabo yari yariyandikishije yiteguye kwiga kugira ngo abone UEFA PRO.”

“N’abategura ayo masomo barabyemera ko yari yariyandikishije nk’umunyeshuri ariko ari bo batashoboye gutegura amasomo kubera ahuza abantu bayarutse imihanda yose y’Isi ntabwo rero byashobokaga kubera icyorezo cya Coronavirus kuko bagira amasaha yo kwiga mu buryo bw’amagambo(theory) bakagira n’igihe cyo gushyira mu bikora ibyo bize(practice) kandi rero ntabwo babikora online.”

Yakomeje avuga ko nka APR FC bizeye ko CAF izaha umugisha icyifuzo cyabo.

Ati “nk’umuryango w’abasiporutifu dufite icyizere ko bazashyira mu gaciro, bakumva impamvu zitagomba kugonga abandi basiporutifu nta mpamvu.”

APR FC izatangirira imikino Nyafurika ya CAF Champions League mu kwezi gutaha ihura na Mogadishu City Club.Ibyangombwa Adil afite ubu, ntibimwemerera gutoza imikino Nyafurika

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports