Connect with us

Entertainments

Ese RoCk Kirabiranya yaba yateye ivi, yanakoze ubukwe cyangwa nibyabindi bye?

Uwizeyimana Marc wamamaye cyane nka Rocky Kirabiranya mu Gasobanuye gakunzwe nabatari bacye yapfukamye imbere y’Umukobwa amwambika impeta, benshi mu babonye aya mafoto batunguwe no kuba yaba yisubiyeho ku mvugo yadukanye ishishikariza urubyiruko kuba rwifashe kubyo gukora ubukwe.

Aya mafoto ya Rocky Kirabiranya yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga apfukamye imbere y’ikizungerezi acyambika impeta ayandi uyu mukobwa yambaye ikanzu y’abageni yavugishije benshi biganjemo abakurikirana bya hafi uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ku ikubitiro yashyizwe hanze n’umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu Rwanda uzwi nka The Cat Babalao aho yashimangiraga ko Rocky agumura abandi ngo bareke ubukwe nyamara we bikaba bivugwa ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.

Amakuru agera kuri AHOBITE ni uko uyu musore uzwi mu gusobanura filime aya mafoto yagiye hanze ari ay’imwe mu ndirimbo zigiye kujya hanze ya Papa Cyangwe afatanyije na Social Mulla, Rocky akaba yiyambajwe mu rwego rwo kuryoshya indirimbo.

Inshuro Nyinshi Kirabiranya yumvikanye kenshi ashishikariza abasore n’Urubyiruko muri rusange kudakora ubukwe ndetse ari naho hakomotse imvugo ngo nta GIKWE iharawe n’urubyiruko muri iyiminsi.

Muri iyiminsi binagezweho cyane mu Rwanda haraho mbere yuko ushyira hanze igikorwa runaka cyane mu myidagaduro ukora ikintu abantu batatekerezaga kugira ngo uvugwe cyane noneho cya gikorwa cyawe cyizaze gisanga ukiri mu matwi yabantu.

Mu minsi ishize ubwo indirimbo ya Meddy ’My Vow’yasohokaga yifashe aka videwo k’amasegonda 54 yongera gukangurira urubyiruko ko indirimbo iri kubica bigacika mu Rwanda itagomba kubarangaza bakaba bakora Ubukwe. aho yakoresheje imvugo ngoNta Kudohoka.ADVERTISEMENT



Ifoto igaragaza Rocky Kimomo ateye ivi yambika impeta uyu mukobwa.


Rocky Kirabiranya n’uyu mukobwa wifashishijwe muri iyi ndirimbo.


Kadhafi Pro nawe azagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ya Papa Cyangwe ft Social Mulla

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments