Connect with us

Sports

Ibya Seif na APR FC bikomeje gutera urujijo.

Nyuma yaho bivuzwe ko Nyonzima Oliviert Seif asezerewe yimwe uru papuro rumurekura, ikipe y’Ingabo z’Igihugu(APR FC) yatangaje ko igitegereje umukinnyi Niyonzima Olivier Seif yasezereye kugira ngo aze afate urupapuro rumurekura(release letter).

Tariki ya 4 Kanama 2021 ni bwo ikipe ya APR FC yatangaje gutandukana n’uyu muukinnyi, ni nyuma y’iminsi mike batangaje ko ari mu bakinnyi bongereye amasezerano.

Nyuma byavuzwe ko uyu mukinnyi nubwo yasezerewe yimwe urupapuro rumurekura ariko iyi kipe ikaba yabinyomoje aho yavuze ko urupapuro rwe ruhari ndetse rumutegereje.

Binyuze ku rubuga rwayo bavuze ko nyuma yo kumusezerera ku itariki ya 4 Kanama, yasabwe kuza gufata uru rupapuro rumu rekura, tariki ya 5 Kanama nibwo yagiye ku biro by’iyi kipe abwirwa ko agomba kubanza kuzana ibikoresho by’ikipe afite akabona guhabwa uru rupapuro.

Kuva icyo gihe iyi kipe ngo iracyategereje uyu mukinnyi ariko ntabwo arasubirayo atwaye ibyo yasabwe.

APR FC yagaragaje urupapura rwemerera Seif kuva muri iy’ikipe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports