Connect with us

Sports

Kwizera Olivier yasezerewe mu mwiherero w’amavubi nyuma yo kurara live kuri Instagram.

Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amashusho ye yagiye hanze agirana ikiganiro ’Live’ kuri Instagram na Manzi Shallon wigeze gufungisha abahanzi barimo Davis D byanatumye asezererwa mu mwiherero w’amavubi.

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu munyezamu wahamagawe mu ikipe y’igihugu benshi batabyemeranywaho bitewe n’ibihe yari amazemo iminsi, yakoranye ikiganiro n’uyu mukobwa.Iki kiganiro byatangiye uyu mukobwa ari we uri live, aririmba nyuma Kwizera Olivier amusaba ko bafatanya(join), undi arabyemera bakomeza kuririmba.

Kwizera Olivier yari live abandi baryamye.

Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu uri mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ruhago, yaje kwisubiraho ku cyemezo cye ari nabwo yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi bahise basezerera byihutirwa uyu musore nyuma yo kurara live kuri Instagram mu gihe abandi bari baryamye cyane ko ikipe y’igihugu Amavubi ikora imyitozo kabiri ku munsi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports