Connect with us

Breaking

Ni abahe bakinnyi bashya berekanywe muri APR FC ? ( amafoto).

Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bwaganiriye n’abahagarariye abafana ndetse n’abakinnyi bongera kwibukiranya intego n’icyerekezo by’ikipe y’ingabo z’igihugu ifite. Ni mu nama yabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Kanama yari iyobowe n’umuyobozi mukuru w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga ari hamwe n’umuyobozi wungirije Brig Gen Bayingana Firmin n’abakozi b’ikipe mu byiciro byose guhera kubabarizwa muri APR Football Academy kugeza ku bari mu ikipe nkuru.

Ni inama kandi yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko abantu bose babanje gupimwa. Umuyobozi w’ikipe Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye ashimira abitabiriye inama anaboneraho kubabwira ibyingenzi bigiye kuganirwaho mu nama.

Yagize ati: “ndagira ngo mbanze nshimire cyane buri wese witabiriye iyi nama, ikindi ndagira ngo tuganire ku ngingo zitandukanye harimo kumenyana, intego za APR FC zitandukanye nyuma turaza kuganira n’abaje bahagarariye abakunzi ba APR FC ku bijyanye n’imishinga irambye y’ikipe.”

Nyuma yo guha kaze abitabariye inama, umuyobozi yaboneyeho mwanya wo kwerekana abayobozi bashya bongewe mu ikipe ahera kuri Brig Gen Bayingana Firmin umuyobozi wungirije wa APR FC, umunyamabanga Michel Masabo, umubitsi Lt Col Rutebuka Emmanuel, ushinzwe abakinnyi Maj Guillaume Rutayisire, abakozi bose ba APR FC mu byiciro byose ndetse n’abakinnyi bose muri rusange

Buregeya umwe mu bakinnyi bitezwe uyu mwaka.

Lt Gen Mubarakh Muganga yakomeje avuga ku ntego za APR FC, yagize ati” Icyambere ni ugushaka abakinnyi beza bagahabwa ibikenewe byose ariko intego nyamukuru ni intsinzi ariko itagarukira hano mu Rwanda cyane ko ikipe ntacyo iba itakoze, iba yatanze ibikenewe byose rero turabasaba gukora ibishoboka byose mukagera kure hashoboka cyane ko abanyarwanda bashoboye kandi ko tubafitiye ikizere indi ntego ni ukurera ikipe y’igihugu ikindi mukaba intangarugero mu myufatire aho muri hose kuko APR ikintu cyambere ishyira imbere ari imyifatire(discipline). ”

Karera Hassan umwe mu bakinnyi APR FC yaguze imukuye muri AS Kigali.
Mugisha Gilbert yaje muri APR FC avuye muri Rayon Sport.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking