Connect with us

Sports

Ni iki nyirizina cyavanye Jacque Tuyisenge mu mwiherero w’Amavubi?

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu na APR FC, Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya, kubera ubukwe afite ku wa Gatandatu, aho azaserana imbere y’Imana n’umufasha we Musiime Recheal Jordin.

Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021.

Icyo gihe, bombi bari bateganyije ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bazahita bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana, ariko bisubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

IGIHE yamenye ko impamvu Tuyisenge yahisemo gusubika uyu muhango ari ukugira ngo azakore ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu bo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe.

Uyu mukinnyi yari mu bari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021.

Gusa, yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa Sita kugira ngo ajye kwitegura ubukwe buzabera mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.

Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yagiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gormarhia yo muri Kenya ayigiriramo ibihe byiza.

Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atlético de Luanda yavuyemo agaruka mu Rwanda, asinyira

ikipe y’Ingabo ya APR FC muri Nzeri 2020 amasezerano azageza mu mwaka 2022.

Jacques Tuyisenge yasezeranye mu mategekoMusiime Recheal Jordin na Tuyisenge Jacques bagiye gusezerana imbere y’Imana mu bukwe buzaba ku wa Gatandatu i RubavuTuyisenge Jacques amaze igihe kinini akinira Amavubi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports