Connect with us

Entertainments

Ni iki tuzi kumasezerano ya Miliyari Bruce Melodie yagiranye na sosiyete Food Bundle?

Umuhanzi akaba n’umushoramari umaze guhamya ibigwi muri muzika Nyarwanda no mu Karere, Itahiwacu Bruce Melodie yasinye amasezerano ya Miliyari y’amanyarwanda na sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibyo kurya, ni amasezerano azamara imyaka ibiri.

Mu kiganiro n’itangazamakuri kuri Kigali Convetion Center, Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, yavuze ko bashatse gukora amateka y’ibitamenyerewe mu Rwanda mu rwego rwo guha agaciro umuhanzi n’imbaraga ze.

Bruce Melodie ni we muhanzi wa mbere mu Rwamda uciye aka gahigo ko gusinyira amafaranga menshi agera kuri Miliyari y’amanyarwanda mu bikorwa byo kwamamaza.

Imbere y’itangazamakuru, Bruce Melodie wahimbwe Munyakazi yavuze ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho avuga ko kuba agiriwe icyizere nk’iki ari iby’igiciro gikomeye.

Yagize ati “Ntabwo byari byakageze kuri uru rwego, niteguye gukorana na Food Bundle neza nk’uko bisanzwe.”

Food Bundle ikorera muri Afurika yose, Dubai na Quatar ikaba ifasha abantu kugeza umusaruro ku isoko ndetse n’urubuga rwa internet rufasha abantu kugura ibiribwa. Bityo uyu muhanzi akazafasha iyi sosiyete kwamamaza ibikorwa byayo.

Bruce Melodie agiye gukorana na Fodd Bundle

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments