Connect with us

Entertainments

Nyuma yaho i bitaramo yarafite i Burundi bihagaritswe,Israel Mbonyi nawe ati iki?

Nyuma yaho umuhanzi ukomoka mu Rwanda Bwana Israel Mbonyi, ibitaramo yarafite i Burundi bihagaritswe n’ubuyobozi bw’akiriya gihugu, nawe yageneye ubutumwa abari bamutegereje aho yabamenyesheje ko bizasubukugwa Corona yararangiye.

Ubu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Istagram bukaba bwaje bukurikira itangazo Guverinoma y’Uburundi yasohoye mu cyumweru gishize, rikumira uyu muhanzi gukorera ibitaramo bye muri iki gihugu, hari tariki ya 28 Nyakanga 2021.

Gusa nyuma yaho gato Minisitiri w’umutekano muri kiriya gihugu yavuze byeruye ko nta munyarwanda bazemerera kujya gukora igitaramo muri kiriya guhugu, byabaye mu gihe undi muhanzi ukomoka mu Rwanda ariwe Bruce Melodie nawe yari afite igitaramo muri uku kwezi muri kiriya gihugu.

Aha twabibutsako Israel Mbonyi yari afite ibitaramo muri kiriya gihugu guhera ku itariki ya 13 kugeza 15 Kanama 2021, bikaba byari biteganyijwe ko byose byari kubera i Bujumbura mbere yuko bisubikwa.

Isreal Mbonyi ibitarmo yarafite i Burundi byahagaritswe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments