Connect with us

Entertainments

Vestine na Dorcas basinye amasezerano na M.I Entertainment.

Abahanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bamaze gushyira umukono ku masezerano ‘y’igihe kitatangajwe’ n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika M.I.E y’Umunyamakuru Murindahabi Irénée.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu aho umuryango w’aba bahanzikazi utuye.

Murindahabi Irénée umujyanama wa Vestine na Dorcas yavuze ko aya masezerano yafashe umunsi wose kuko byamusabye kujya i Musanze ari kumwe n’umunyategeko we bafata umwanya wo kubanza kuganiriza umuryango w’aba bakobwa ibi bikubiye mu masezerano n’inyungu zirimo.

Irénée yavuze ko ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye bitemerewe kubitangaza, ariko ko buri ruhande rwashyize umukono ku bintu rwemera kandi ruzashyira mu bikorwa.

M.I entertainment yasinyishije Vestine na Dorcas nyuma y’ibyavuzwe byose.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Uzamukunda Elisabeth nyina wa Vestine na Dorcas nyuma y’uko abiherewe uburenganzira n’umugabo we.


Ati “Byansabye kubanza gusobanurira umuryango ibijyanye n’amasezerano basinya kugira ngo basinye ibyo bazi. Urumva nagombaga kujyana n’umunyamategeko, ni we wagiye arabasobanurira hanyuma dusinya amasezerano ndataha.

HNi amasezerano yatwaye umunsi wose, umuryango usobanurirwa ingingo zikubiye mu masezerano n’umumaro zifitiye abahanzi.”
Akomeza ati “Mama wabo niwe washyize umukono ku masezerano, ndetse yari yabiherewe uburenganzira na Se kuko ari mu kazi.”


M. Irénée akomeza avuga ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, bagiye gukomeza gukora ibikorwa by’ubuhanzi nk’ibisanzwe. Avuga ko nta kwezi gushira badasohoye indirimbo nshya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments