Connect with us

Sports

Volleyball: Hamenyekanye umutoza w’amakipe y’igihugu ndetse n’abakinnyi 38 bazakina igikombe cy’afurika.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryashyizeho abatoza b’ikipe y’igihugu bahise banatangaza urutonde rw’abakinnyi 38 bazavamo abagomba gukina igikombe cy’afurika kizabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.


Mu minsi mike ishize nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri afurika ryemereye u Rwanda kwakira igikombe cy’afurika mu bagabo n’abagore mu kwezi nzeri ninako u Rwanda rwahise rufata icyemezo cyo guha akazi umutoza wumunya Brazil wigeze no kuyitoza mu myaka 10 Ishize.


Paul de Tarso Milagres niwe wahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya volleyball mu gikombe cya afurika haba mu bagabo n’abagore, uyu mugabo w’imyaka 44 si ubwambere aje gutoza u Rwanda kuko mu mwaka wa 2010-2011 yatoje iyi kipe kurubu akaba yahawe inshingano so gufasha iyi kipe kuzitwara neza mu gikombe cya afurika kigiye kubera mu Rwanda.


Uyu mugabo umaze imyaka irenga 19 atoza volleyball kandi amakipe yabigize umwuga azaba yungirijwe na Nyirimana Fidel utoza Utb volleyball ndetse na Ntawangundi Dominic watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo nka Gisagara ndetse na Inatek yanagiriyemo ibihe byiza.


Umutoza w’ikipe y’igihugu kandi abifashijwemo n’abamwungirije yahise ahamagara urutonde rw’abakinnyi 38 bazavamo abagomba gukina igikombe cy’afurika ndetse bagomba gutangira imyitozo taliki ya 8 nyuma yo gupimwa uko bahagaze ndetse na Covid 19 taliki ya 6, ni urutonde rutatunguranye cyane ko harimo amazina amenyerewe muri volleyball y’u Rwanda.

Abatoza b’ikipe y’igihugu n’ingengabihe yuko imyitozo izaba imeze.
Dore urutonde rw’abakinnyi 38 bazavamo abagomba gukina igikombe cy’afurika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports