Connect with us

Sports

AS Kigali yerekanye imyambaro mishya izakoresha umwaka utaha (amafoto)

Ikipe y’umupira w’amaguru ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, AS Kigali yerekanye imyambaro izakinana umwaka utaha w’imikino iriho n’ikirango gishya cyayo.

Imyambaro yerekanwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021, ni iyo As Kigali izajya ikinana mu gihe yakiriye imikino ndetse yanasuye andi makipe mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Ni imyambaro ifite umwihariko wo kugira ikirango gishya cy’iyi kipe, kigizwe n’ishusho ya Kigali Convention Centre ndetse kikanerekana imigongo nka kimwe mu biranga umuco w’u Rwanda.

Uyu mwambaro wahanzwe ku buryo werekana umwihariko w’u Rwanda, hifashishijwe amabara arimo ubururu, umweru n’imigongo kugira ngo bihe isura y’umwimerere iki kirango.

Umuyobozi Mukuru wa AS Kigali, Shema Fabrice, yavuze ko hakorwa uyu mwambaro hatekerejwe ku buryo bwo kwerekana ibikorwaremezo by’ingenzi biri mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Igitekerezo cyo gukora iyi myambaro mishya cyaturutse ku ntumbero zacu. Ikirango cyacu cyerekana inyubako ya Kigali Convention Centre. Gifite amabara atatu, arimo ubururu bugaragaza ukwiyizera ndetse n’umutekano w’ikipe; icyatsi kivuga ubukire ndetse n’umuhondo uhagarariye amahirwe ikipe yacu ifite mu mupira w’u Rwanda. Imigongo yerekanwa ku mupira imbere igaragaza urukundo rw’umuco wacu.”

Uyu mwambaro kandi werekana ishusho nshya y’Umujyi wa Kigali ndetse n’amahirwe awurimo, utibagiwe umuco n’uburyo ari umujyi uteza imbere ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro.

Umwambaro w’ubururu uzajya wambarwa AS Kigali yakiriye imikino mu gihe uwa Orange uzajya wambarwa iyi kipe yagiye gusura andi makipe.

Iyi kipe kandi irateganya gushyira hamwe imyambaro ishobora kuzagurwa n’abafana mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, mbere y’uko shampiyona itangira.

Shema yongeyeho ati “Umwihariko wacu ni uko turi ‘Citizens’ (abaturage b’Umujyi wa Kigali). Dufite icyizere cy’uko ubufatanye n’abaterankunga bacu buzatuma AS Kigali iba imwe mu makipe akomeye ku Mugabane wa Afurika. Twiteguye guhesha Abanyarwanda ishema.”

Iyi ikipe ikomeje ikomeje kwiyubaka mu buryo bwo gushaka abafanyabikorwa batandukanye; kugeza ubu iri mu mikoranire n’Umujyi wa Kigali, Africa Medical Supplier Ltd, RwandAir, IGIHE Ltd, Forzza Bet n’abandi bazatangazwa mu gihe cya vuba.

As Kigali ni yo ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup, aho yerekeje mu Birwa bya Comores dore ko yiteguye gukina umukino wa mbere n’ikipe ya Olympique de Missiri-Sima bizisobanura tariki ya 9 Nzeri 2021.Abakinnyi barimo Kalisa Rashid na Niyonzima Haruna [wambaye nimero 8] bahanzwe amaso muri AS KigaliIyi myenda igaragaraho ikirango gishya gikozwe mu nyubako ya Convention CentreIyi myenda igaragaraho n’amazina y’abaterankunga bashya, iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali yamamazaUmunyezamu Ntwari Fiacre mu mwambaro mushya wa AS Kigali ugaragaraho IGIHE ku kuboko kwawo nk’umwe mu bafatanyabikorwa bashya b’iyi Kipe y’Abanyamujyi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports