Connect with us

Sports

As Kigali yerekeje muri Comoros ibura amwe mu mazina akomeye.

Ikipe ya AS Kigali mu ijoro ryakeye yerekeje muri Comoros gukina na Olympique de Missiri-Sima aho ibura abakinnyi 3 basanzwe babanza mu kibuga.

AS Kigali ikaba yahagurutse mu Rwanda ku isaha ya saa saba na 45 z’ijoro yerekeza mu Birwa bya Comoros gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, mu kiganiro n’itangazamakuru, Eric Nshimiyimama yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi bose bameze neza uretse batatu batari bujyane.

Ati “urebye abakinnyi muri rusange bameze neza, uretse umunyezamu Bate Shamiru tutari bujyane kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu mikino ya gicuti twakinnye na AS Maniema, hari kandi Kalisa Rashid na we yagize ikibazo cy’imvune, undi mukinnyi ni Kakule Mugheni Fabrice yatinze kuza aza yarabazwe, kuva yaza ubu nibwo arimo kugaragaza ko arimo koroherwa.”

Undi mukinnyi ushidikanywaho ni rutahizamu Saba Robert, yajyanye n’ikipe ariko ashobora kudakina uyu mukino kubera imvune.

Umukino wa AS Kigali na Olympique de Missiri-Sima uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2021 mu Birwa bya Comoros.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports