Connect with us

Sports

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bakomoka mu Rwanda bitwaye bate?

Nyuma y’akaruhuko ka FIFA aho abakinnyi baba bagiye gufasha amakipe yabo, abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bari basubiye mu nshingano, bamwe bafashije amakipe yabo ni mu gihe abarimo Manzi Thierry bitagenze neza kuko batsinzwe.

Umunyezamu Emery Mvuyekure ntabwo yari mu izamu, yabanje ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye ya Tusker FC yanganyaga na Arta Solar 1-1 mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 11 Nzeri 2021.

Ntabwo Mirafa Nizeyimana yari mu bakinnyi 18 ba Zanaco FC iyi kipe yaraye yitabaje itsindira Akonangui FC iwayo muri Guinea Equatorial 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

FAR Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende, ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri yari yakiriye Buffles du Borgou yo muri Benin mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup, umukino warangiye FAR Rabat itahukanye intsinzi y’ibitego 3-1, ni umukino Mangwende yari ku ntebe y’abasimbura.

Mu cyiciro cya kane mu Bufaransa, shampiyona yari yakomeje, SC Lyon ya Ngwabije Bryan Clovis yatsinze Martigues ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 6 w’iyi shampiyona, hari ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, iyi kipe iri ku mwanya wa 7 n’amanota 7, Louhans-Cuiseaux ya mberwe ifite 14.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 10 Nzeri, shampiyona y’icyicio cya kabiri mu Bubiligi yari yakomeje bakina umunsi wa 4, Bizimana Djihad yakinnye iminota 90 ubwo ikipe ye ya KMSK Deinze yatsindaga Royal Excel Mouscron ibitego 3-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, Westerlo ya mbere ifite 10.

Ntabwo Manzi Thierry na Dila Gori muri Georgia baraye bagendekewe neza n’icyumweru kuko batsindiwe mu rugo na Toperdo Kutaisi 2-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, ni umukino Manzi Thierry yakinnye iminota yose. Iyi kipe ya Dila Gori iri ku mwanya wa 3 n’amanota 38, Dinamo Batumi ya mbere ifite 47.

Ku muni w’ejo Yannick Mukunzi yari mu kibuga ubwo ikipe ya Sandvikens IF yanganyaga ubusa ku busa na Hammarby Talang mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Sweden. Sandvikens IF iri ku mwanya wa 2 n’amanota 20, IF Brommapojkarna ya mbere ifite 52.

Rafael York yabaye umucunguzi w’ikipe ye ya AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ubwo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri yinjiraga mu kibuga asimbuye Yakubu ku munota wa 76.

Iyi kipe yakinaga na Helsingborg mu mukino w’umunsi wa 19, York yinjiye ikipe ye yatsinzwe 2-1, yaje kuyibonera igitego cyo kwishyura ku munota 90 w’umukino maze umukino urangira 2-2. Iyi kipe yahise ifata umwanya wa 2 n’amanota 35, Värnamo ya mbere ifite 36.

Nyuma yo gutsindwa na Jerv ibiteo 3-2 mu mukino w’umunsi wa 11, ikipe ya Strommen IF ikinamo umunyezamu Buhake Twizere Clement utari wakoreshejwe kuri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 14, HamKam ya mbere ifite 38.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports