Connect with us

Entertainments

Byinshi wamenya k’umukobwa ukora kuri Televiziyo Rwanda uvugwa mu rukundo na Christopher

Haranugwanugwa urukundo hagati ya Christopher n’umukobwa usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Abera Martina.

Kuva muri Gashyantare 2021, Christopher yatangiye kumvikana yemera ko afite umukunzi ndetse ko bamaranye igihe icyakora akirinda kumutangaza.

Umwe mu bantu ba hafi ba Christopher, yahamije ko ari mu rukundo na Abera ndetse ko bamaze igihe bakundana ariko amakuru y’urukundo rwabo bahisemo kuyarinda itangazamakuru.

Ati “Ni abantu bamaranye igihe ariko urukundo rwabo bakomeje kurugira ibanga rikomeye, ntabwo bifuje ko byajya mu itangazamakuru.”

Guhera muri Nyakanga 2021 nibwo abantu batangiye guca amarenga iby’urukundo rwabo. Icyo gihe Abera yashyize hanze ifoto ye, Christopher ajya ahatangirwa ibitekerezo ashyiraho akamenyetso k’umutima gakunze gukoreshwa mu bakundana.

Ibi ni nako byagenze mu cyumweru gishize kuko Christopher yashyize kuri Instagram amashusho y’aba bakobwa baririmba indirimbo ye yise ‘Micasa’.

Mu magambo yakurikije aya mashusho yagize ati “Ni abanjye, ndabakunda cyane.”

Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko tariki 30 Mutarama 2021, Christopher yateguriwe umutsima n’umukunzi we, wari wanditseho amagambo y’urukundo agira ati “Isabukuru nziza rukundo”.

Icyo gihe Christopher yemeye ko afite umukunzi. Ati “Ni umukunzi wanjye, urabizi sinkunda gushyira hanze amakuru y’urukundo rwanjye. Nta byinshi ndi bumuvugeho ariko icyo nababwira ni uko mfite umukunzi.”

Christopher yavuze ko uyu mukobwa wamwigaruriye bamaze igihe kinini baziranye ariko ko biyemeje gukundana mu minsi mike ishize, ati “Tumaze imyaka myinshi tuziranye, gukundana byo tumaze amezi atandatu.”

Amarangamutima ajya abarenga bakayagaragaza ku mbuga nkoranyambagaYaba Abera na Christopher nta n’umwe uravuga niba koko bakundanaAbera Martina bivugwa ko yigaruriye umutima wa ChristopherAbera amenyerewe cyane mu kuyobora ibirori bya Miss RwandaAbera Martina asanzwe ari umunyamakuru wa RBANubwo babigize ibanga hari amakuru avuga ko Christopher na Abera bari mu rukundo rukomeye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments