Connect with us

Sports

Gasongo yasezeye mw’ikipe y’igihugu ya volleyball nyuma y’imyaka 12.

Ikiragano cya volleyball cyari kimaze imyaka 12 batangiye gusezera babimburiwe na Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo mu mukino wa Volleyball.

Uyu mukinnyi yari mu bakinnyi 14 baherutse gukina igikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda aho rwasoje ku mwanya wa 6.

Nyuma yo gusoza iyi mikino y’igikombe cya afurika cya volleyball Gasongo yasezeye ku muryango wa volleyball muri rusange abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Mu magambo yuzuye amashimwe yashimiye Imana yamubashije gukinira ikipe y’igihugu mu myaka 12 n’abantu bose babaye hafi y’ikipe y’igihugu.

Uretse Dusabimana Vincent, andi makuru avuga ko abakinnyi batatu, Yakan Guma Lawrence, Ndamukunda Flavier na Karera Emile Dada nabo bafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu bakareka abandi basore bakiri bato bagatangira kwigaragaza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports