Connect with us

Sports

Imbere ya Perezida Paul Kagame u Rwanda rwatsinze Uburundi byoroshye (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ni bwo mu Rwanda hatangiye kubera Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo yitabiriwe n’ibihugu 16. Iri rushanwa riri kubera muri Kigali Arena.

Mu mukino warifunguye, u Rwanda rwihanije u Burundi buyitsinda amaseti atatu ku busa.U Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti atatu ku busa mu mukino warwo wa mbere wo mu Itsinda A muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagabo (2021 Men’s Africa Nations Volleyball Championship) warebwe na Perezida Paul Kagame.

Ni umukino watangiye amakipe yombi asa n’aho yigana kuko yagejeje ku manota 10 anganya, mbere y’uko u Rwanda rwisanga mu mukino rugasoza iseti ya mbere rufite amanota 25-15.

Abakinnyi b’Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres utoza u Rwanda batsinze iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 19 y’u Burundi mu gihe iya gatatu yihutishijwe kuko rwayegukanye ku manota 25 kuri 14.

Umukino w’u Rwanda n’ u Burundi watangiye ku wa Kabiri ariko urangira ku munsi ukurikiyeho ahanini bitewe no kuba watangiye amasaha akuze. Ibi byanagize ingaruka ku mukino uhuza Tunisia na Nigeria ugomba gusoza iyakinwe ku munsi wa mbere w’irushanwa.

Kuri uyu munsi wa mbere wa Shampiyona Nyafurika ya Volleyball hakinwe imikino itandatu.

Nyakubahwa Perezida wa republic Paul Kagame asubuza abaro muri stade.
Abasore b’u Rwanda baririmba indirimbo y’igihugu.
Emery Bayisenge(ibumoso ku murongo wa kabiri) ari kumwe na Nsabimana Eric (hagati) ndetse na Maxime Sekamana (iburyo) nabo bitabiriye uyu mukino.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports