Connect with us

Entertainments

Itariki y’ubukwe bwa Patient na Gentille yamenyekanye (amafoto)

Patient Bizimana akaba ari umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo za Gospel hano mu Rwanda, agiye gusezerana n’umukunzi we witwa Gentille Uwera mu birori biteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire.

Uyu mukunzi we Gentille usanzwe abarizwa muri USA, mu kwezi kwa 8 nibwo yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi akaba ari ibiroro byitabiriwe ni nshuti ze.

Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira bakaba bagiye kurushinga nyuma y’iminsi itari byinshi uru rukundo rwabo rugiye kumugaragaro kuko bombi babanje kubigira ibanga. Gusa muri Kamena uyu mwaka nibwo baranzwe mu rusengero rwa Restoration Church, ndetse icyo gihe nibwo Patient Bizimana yavuze kumukunzi we kumugaragaro abinyujije ku rukuta rwa Instagram.

Hari abari bafite amatsiko yo kumenya aho ubu bukwe buzabera, gusa kuri ubu byamaze kumenyekana ko ubu bukwe buzaba ku itariki ya 19/12/2021 akaba aribwo aba bombi bazasezerana imbere y’Imana, ibiroro bizabera mu mujyi wa Kigali nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire.

Urupapuru rw’ubutumire rugaragaza igihe ubukwe buzabera.
Urukundo rwabo babanje kurugira ibanaga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments