Connect with us

Social

KMSK Deinze ibifashijwemo na Djihad Bizimana yaraye yitwaye neza

Ejo shampiyona yo mucyiciro cya kabiri mu Bubiligi yari yakomeje aho KMSK Deinze ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana yitwaye neza.

Yari umunsi mwiza kuri Djihad n’ikipe akinira mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi aho KMSK Deinze ikinamo uyu mugabo w’umunyarwanda yatsinze Royal Excel Mouscron bitatu kuri kimwe (3-1). Igitego cyambere cyatsinzwe na Lennart Mertens k’umunota wa 34, hanyuma Dylan De Belder ashyiramo icya 2 k’umunota wa 52, hanyuma Bafode Dansoko ashyiramo agashinguracumu k’umunota wa 82, gusa Teddy Chevalier niwe wari watsindiye mbere Royal Excel Mouscron k’umunota wa 2.

uyu mugabo ukomoka mu Rwanda akaba yarakinnye iminota 90. Deinze yahise ifata umwanya wa mbere na manota 8, mu gihe Westerlo ya kabiri ifite 7, hanyuma Royal Excel Mouscron ya 8 ari nayo yanyuma ifite ubusa.

Djihad Bizimana yafashije Deinze

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Social