Connect with us

Entertainments

Queen Cha ari mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Ikibazo cy’icuruzwa rya bantu kimaze gufata intera hirya no hino ku Isi,Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha ari mu bukangurambaga bwo kurwanya iki kibazo.

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha ari mu bateye imboni iki kibazo ndetse ari mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.

Queen Cha yavuze ko ubu bukangurambaga buri kubera mu turere twegereye imipaka kuko ariho ibi byaha bikunze gukorerwa cyane.

Avuga ko asanzwe afite amakuru ku icuruzwa ry’abantu.

Ati “Niyo mpamvu numvise nanjye nashyiraho itafari ryanjye kugira ngo tubimenyekanishe kuko hari benshi babigenderamo batabisobanukiwe, batazi ibyo ari byo, cyangwa se bakaba babona bagenzi babo babirimo, ntibamenye abo bakiyambaza cyangwa babimenyesha.”

Uyu muhanzikazi avuga ko ibitekerezo by’abantu bamaze kugerwaho n’ubu bukangurambaga bigaragaza ko bwari bukenewe, ariko kandi ngo bukwiye kugera cyane ku bana b’abakobwa kuko ari bo babikorerwa cyane.

Queen Cha avuga ko umuhanzi akwiye kurushaho gukangurira abamukurikira, akababwira ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu kugira ngo babyirinde. Anavuga ko bishoboka ko azakora indirimbo ku icuruzwa ry’abantu.

Nta wapfa kumenya imibare nyir’izina y’abagizweho ingaruka n’icuruzwa ry’abantu.

Queen Cha ari mu bukangurambaga bugamije kubwira abantu kwirinda icuruzwa ry’abantu nk’icyorezo kibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Ubu bukangurambaga bukorwa mu buryo bwo gutanga impapuro ziriho ubutumwa, gutembereza imodoka itanga ubutumwa ahantu hahurira abantu benshi (mobile sound) gukoresha ikinamico nto itanga ubutumwa kuri radio y’isoko na gare muri Huye, Rusizi na Rubavu.

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bafashe iya mbere mu guhangana n’iki kibazoQueen Cha amaze iminsi mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantuQueen Cha ari kuzenguruka mu bice bitandukanye mu gihuguQueen Cha yavuze ko iki kibazo cyugarije Isi ashaka kwinjira mu rugamba rw’abari kukirwanya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments