Connect with us

Sports

Manzi Thierry yasuye Apr Fc mu myitozo mbere yo gusubira I burayi.

Myugariro Manzi Thierry wari kapiteni w’ikipe ya APR FC, yasuye bagenzi be bahoze bakinana kuri uyu wa Kabiri ubwo bari bari mu myitozo bitegura kwerekeza muri Djibout ubwo yanahahuriraga na Tuyisenge Jacques ndetse  na Ombolenga Fitina bari barikumwe mu ikipe.

Manzi Thierry ari mu Rwanda muriyi minsi kuko nk’abandi nawe yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi mu gushaka itike ijya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba ikomeje imyiteguro yitegura imikino ya CAF Champions League aho tariki 12 Nzeri iyi kipe igomba gucakirana na Mogadishu City Club.

Manzi Thierry ubwo yari yicaye akurikiye imyitozo ya Apr Fc.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports