Connect with us

Entertainments

Mwiseneza Josiane yaba yarakoze ubukwe?

Mwiseneza Josiane wabaye nyampinga ukunzwe muri Miss Rwanda 2019, avuga ko amafoto yasakaye amugaragaza yakoze ubukwe atari yo ndetse ko umusore wamwambitse impeta bameranye neza.

Nyuma y’uko hagiye hanze amafoto agaragaza Mwiseneza Josiane mu ikanzu y’ubukwe, benshi baketse ko yakoze, gusa urujijo rukomeza kuba rwinshi kuko nta musore barushinze wagaragaraga.

Josiane yavuze ko ubwo bukwe atari bwo ahubwo ari filime arimo akinamo yitwa ’True Romance’ itangira yakoze ubukwe.

Ati “Ntabwo ari ubukwe, ni filime nakinnye. Iriya kanzu nyine nk’uko babibonye y’ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n’ibintu nakinnye ni ibintu n’ubundi biri byo filime yitwa ’True Romance’.”

Yakomeje agira ati “Filime itangira nakoze ubukwe n’undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk’abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakundana bahura nazo duhura n’imbogamizi nyine zigoye cyane “

Agaruka k’umubano we na fiance we, Tuyishimire Christian, yavuze ko nta kibazo kirimo ndetse na we ameze neza, ko ibyavuzwe ko ubukwe bwabo bwapfuye ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati “Inkuru zavuzwe nta n’imwe irimo y’ukuri kuko ni nayo mpamvu nabihoreye, narabaretse twembi twabigiyeho inama turavuga ngo reka tubyihorere bivugwe bisakuze”.

Abantu bakomeje kwibaza iherezo ry’ubukwe bwa Miss Mwiseneza Josiane, ni nyuma y’uko hashize umwaka urenga yambitswe impeta ya fiançailles (yayambaye muri Kanama 2020), gusa ahamya ko najya gukora ubukwe abantu bazabimenya.

Mwiseneza ngo umusore wamwambitse impeta yavuze ko bameranya neza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments