Connect with us

Entertainments

Nyuma y’amezi atatu gusa, n’iki nyirizina cyakuye Miss Vanessa mu itangazamakuru (amafoto)

Miss Uwase Rssa Vanessa wari uherutse kwinjira mu itangazamakuru agakora kuri City radio amezi hafi atatu, yamaze gusezera yisubirira mu bucuruzi bw’ibikoresho bya ’Makeup.

Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015 yatangiye akazi kuri City Radio muri Gicurasi 2021.

Muri Kanama 2021 nibwo Miss Uwase Vanessa yasezeye kuri radiyo yinjira mu bushabitsi bw’ibikoresho bya ‘Makeup’ yaniyitiriye ‘Hermajestyvanessa’ n’imitako irimo imikufi, amaherena n’ibikomo.

Avuga ko yahisemo kubyiyitirira kugira ngo abantu bizere ko ari ibye bityo banabigure bumva ko ari we bari kugurira

Miss Uwase Vanessa yavuze ko yahisemo kureka iby’itangazamakuru kuko yanze kuvanga imirimo kugira ngo atagira bimwe azica.

Ati “Ntabwo radiyo yananiye, ahubwo narebye gufatanya ibintu bibiri nisanga hari abo nahemukiye nkica akazi, nahisemo kimwe mpitamo ubushabitsi kuko ndi mu bucuruzi bwanjye.”

Miss Uwase Vanessa yahishuye ko nta gahunda afite yo gusubira mu itangazamakuru mu gihe akiri muri ubu bucuruzi.

Uyu mukobwa avuga ko yahisemo ubucuruzi bw’ibikoresho bya Makeup kuko na we
ari ibintu akunda. Ati “Natekereje ubu bucuruzi kuko mbikunda, nkunda kwiyitaho nkabona nsa neza abantu basa neza.”

Miss Vanessa yaretse gukora itangazamakuru

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments