Connect with us

Entertainments

THEO BOSEBABIREBA yavuze umubare w’abakobwa yateye inda si 2 gusa ahubwo barenze abo

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene wamenyekanye nka THEO BOSEBABIREBA , yavuze ko n’ubwo abantu bazi ko yateye abakobwa babiri inda atari byo ahubwo ari bane.

Muri 2018, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zomora imitima y’abemera Imana, yagiye avugwaho ubusambanyi, ubusinzi, byaje gutuma anahagarikwa umwaka muri ADEPR yasengeragamo.

Uyu muhanzi akaba yatangarije byinshi ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru kubyamuvuzweho.

Ati “Itorero barampagarika barabimbaza, ndabyemera, baranampana, bampa n’igihe cy’igihano, ibyo bantegetse ndabirangiza, ibyo bampaniye byari byo, ababaririmbyi batari aba gikristo twari twakoranye cyari cyo, ubusinzi byari byo, ubusambanyi byari byo, nta na kimwe kitari cyo.”

Yakomeje abwira ikinyamakuru ISIMBI ko ku bo yateye inda ari bane, gusa ngo hari abajya bamubeshyera ko no hanze y’u Rwanda afiteyo abana.

Ati “Njyewe abana nemeye mu itorero ni abana bane, hanyuma abo ba nyina baje hano ni 2, hari abandi bataje babiri kuko ni bane.”

“Hari n’abandi bajya bavuga ngo hari abandi bari mu bindi bihugu, ariko se ni kumwe umuntu aba yabonye icyo aheraho, uwo nawe aje afite uko yabisobanura, ntawe, banavuga ibihugu nsanzwe njyamo, warateye inda mu mahanga usubiyeyo banagufunga.”

Ubwo yahagarikwaga akaba yarasabwe gusaba imbabazi abantu bose yahemukiye kandi avuga ko yabikoze ahereye no ku mugore we bafitanye abana barindwi.

Bosebabireba arazwi cyane mu Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments