Connect with us

Sports

U Rwanda ruratangirana n’abaturanyi muri Volleyball,Dore uko amakipe yatomboranye.

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yaraye itomboye amakipe bazaba bari mw’itsinda rimwe barimo n’igihugu cy’abaturanyi b’abarundi.

Mw’ijoro ryakeye nibwo habaye tombola muri kigali arena yuko amakipe azahura mu mikino y’igikombe cy’afurika cya Volleyball aho u Rwanda nk’igihugu kizakira irushanwa ruri mw’itsinda A aho ruri kumwe n’igihugu cy’Ubururundi,Burkina Faso na Uganda.

Uko tombola y’amatsinda yagenze

Itsinda A

1. Rwanda
2. Burkina Faso
3. Burundi
4. Uganda

Itsinda B

1. Tunisia
2. Nigeria
3. Ethiopia
4. Sudani y’Amajyepfo

Itsinda C

1. Cameroun
2. RD Congo
3. Mali
4. Niger

Itsinda D

1. Egypt
2. Maroc
3. Tanzania
4. Kenya

Imikino y’igikombe cya afurika muri Volley iratangira uyu munsi taliki ya 7 aho imikino izabera muri kigali arena mu bagabo ndetse n’abagore doreko n’abatoza b’amakipe y’u Rwanda yombi bamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bazifashisha muriyi mikino aho bitezweho umusaruro nk’ikipe iri murugo ndetse bakaba bazakinira imbere y’abafana kuko bemerewe kureba iri rushanwa.

Staff y’u Rwanda ubwo bari bitabiriye tombola.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports